Nawe wumvise icyateye uyu musore kwica umukunzi we wakumirwa

Umusore wo mu gihugu cy’Ubutaliyani yishe , Lorena Quaranta, wari umukunzi we akaba yarakiri n’umunyeshuri amubeshyeye ko yamwanduje Coronavirus.

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bibitangaza, uyu mukobwa Lorena yari umunyeshuri mu Ishami ry’Ubuvuzi mu gihugu  cy’u Butaliyani. Abayobozi bavuga ko Lorena Quaranta ukomoka muri Sicily yapfiriye i Messina mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Umuyobozi w’akarere ka Favara, umujyi yavukiyemo, yavuze ko ku wa Kabiri yumvise inkuru ibabaje ivuga urupfu rutunguranye rw’umuturage wabo Lorena.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri ltaliyani Il Corriere della Sera kibitangaza ngo umukunzi we, Antonio De Pace, yabwiye Polisi ko yamwishe kubera ko yatekerezaga ko yaba yaramwanduje Coronavirus. Gusa nyuma Ibizamini bya bose byagaragaje ko nta n’umwe wari urwaye Coronavirus.

Quaranta yishwe anizwe n’umukunzi we amubeshyeye ko yamwanduje Coronavirus

Ibiro ntaramakuru by’u Butaliyani bivuga ko Quaranta yanizwe mu rugo i Messina mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Sicile. ANSA yatangaje ko Bwana De Pace yahamagaye abapolisi aho yari ari maze agerageza kwiyahura ntiyapfa.

Abantu bo mu Butaliyani basabwe kuguma mu rugo kuko abayobozi bakora kugira ngo barwanye icyorezo cya Coronavirus, keretse bibaye ngombwa ko umuntu ava mu rugo, urugero agiye nko guhaha ibyo kurya cyangwa kureba imiti runaka.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane ku Isi na coronavirus, aho abantu barenga 110.000 banduye ndetse n’abapfuye bagera ku 13.000.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *