Nawe wibaza niba kurya intoryi ari ibanga rikomeye ryo kugira ikibuno kinini? Sobanukirwa byose hano

Dushingiye ku makuru dukesha urubuga rwa la nutrition.fr, umusomyi.com kuri iyi nshuro twabahitiyemo kubasangiza akamaro intoryi zifitiye umubiri wacu, aho benshi bemeza ko zishobora no kuba zatuma uziriye agira ikibuno kinini.

Kenshi na kenshi dukunda kurya ibiribwa kuko bituryohera cyangwa bigaragarira amaso yacu neza, cyangwa tukaba twanabyirengagiza kubera kudasobanukirwa akamaro bifitiye umubiri wacu. Ni yo mpamvu ngira ngo turebere hamwe niba mu mimaro intoryi zifitiye akamaro umubiri wacu no kugira amabuno manini birimo.

1. Zifasha igogorwa kugenda neza

Intoryi zifite uturemangingo (Fibers) dufasha udukoko tuba mu mara manini tuzwi ku izina rya “bateria” tukaba twakongera imikorere yatwo mu gufasha icagagurika ry’ibyo tuba twariye bityo bikavanwamo intungamubiri zose uko zakabaye zigakoreshwa n’umubiri wacu.

2. Zirinda umuntu kurwara kanseri y’amara

nk’uko byagaragajwe n’inzobere Goodlad, mubushakashatsi bwo kugaragaza ibiribwa by’ingenzi kumubiri w’umuntu, yavuze ko ibiribwa harimo n’intoryi bifite uturemangingo dufite ubushobozi bwo gusukura imiyobro yose ,kandi ngo kubirya akaba ari ntangaruka zo kongera ibinure mumubiri wacu.

3. Kongerera umubiri imbaraga

Ngo nkuko bimenyerewe ko inyapek e aribyo bigira uruhare mu kongera imbaraga z’umubiri, byanagaragajwe n’abahanga mu bitera imbaraga ko imbuto na zo ari isoko ikomeye mu gutera imbaraga tutibagiwemo n’intoryi.

4. Zirinda umuvuduko mwinshi w’amaraso

Kubera ko intoryi zifite imyunyungugu myinshi aho havugwamo nka za magnesium na potassium. Ibi bituma zigira akamaro mu kurinda umuvuduko w’amaraso ukabije hifashishijwe iyi myunyungugu.
Nkuko rero mumaze kubyisomera uriya mumaro wo kuzana amabuno manini ntubonekamo neza kereka niba iyo bivuzwe biba bishaka kwerekana ko zigira umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu, tukaba dukomeje gushakashaka kugira ngo turusheho kumenya ukuri nyako.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

2 thoughts on “Nawe wibaza niba kurya intoryi ari ibanga rikomeye ryo kugira ikibuno kinini? Sobanukirwa byose hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *