Muri Zimbabwe, uwakekwagaho Coronavirus yatorotse ibitaro

Umuntu wa mbere wakekwagaho coronavirus muri Zimbabwe wari ugiye gusuzumwa, yatorotse ibitaro adasuzumwe nkuko inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zabitangaje.

Nta muntu n’umwe biremezwa ko arwaye coronavirus muri Zimbabwe ariko Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko hari umugabo wo muri Thailand watorotse akekwa.

Uwo mugabo w’imyaka 26 yageze muri Zimbabwe muri Gashyantare uyu mwaka, yoherezwa mu bitaro byigenga bya Wilkens Infectious Disease Hospital afite umuriro n’ibicurane.

Nubwo atagaragazaga ibimenyetso byose by’abarwayi ba Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yagombaga kubanza gusuzumwa kugira ngo barebe niba atarwaye.

Polisi ya Zimbabwe yatangiye gushakisha uwo mugabo kugira ngo agarurwe mu bitaro.

Imibare igaragaza ko abagera ku ijana aribo bamaze kwandura coronavirus muri Afurika. Barimo 55 bo mu Misiri, 20 muri Algeria, barindwi muri Afurika y’Epfo, batanu muri Tunisia, bane muri Senegal, babiri muri Maroc, babiri muri Cameroun, babiri muri Burkina Faso, babiri muri Nigeria n’umwe muri Togo.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *