COVID19: Muri Uganda hamaze kwandura abandi bantu 8

Muri Uganda, Minisiteri y’ubuzima yemeje ko abandi bantu 8 bafite ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus bituma umubare w’abarwayi bemejwe ugera kuri 9. Aba bantu bemejwe ni abaturage ba Uganda bose bari bavuye i Dubai vuba aha.

Aba bantu 8 btangajwe bavuye muri 35 bapimwe ku wa mbere tariki ya 23 bakaba batandatu muri aba umunani bakaba barazanywe n’indege ya Ethiopian Airlines ku ya 22 Werurwe 2020, bapimirwa ku kibuga cy’indege mugihe abandi barwayi babiri baje mu ndege ya Emirates Airlines ku ya 20 Werurwe 2020 kandi ntabwo bo bigeze bashyirwa mu kato kuko,bavanywe mu rugo aho bari bonyine.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Jane Ruth Aceng yavuze ko umurwayi wa mbere arimo kwivuza ameze neza kandi yasabye abantu bose basuye Dubai mu byumweru 2 bishize kumenyesha ku bushake abayobozi ba Minisiteri y’ubuzima kugira ngo bapimwe mbere yo kwanduza abandi.

Minisitiri yasabye abaturage gukomeza gutuza no kuba maso no gutanga amakuru ku muntu wese ufite ibimenyetso bisa na coronavirus.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *