Mu rwego rwo kwitegura intambara na Turikiya, Uburusiya bwohoreje ubwato bw’intambara muri Syria

Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 28, Gashyantare, 2020 Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yafashe ikemezo cyo kohereza ubwato bubiri bw’intambara mu mazi akikijje Syria. Ni ikemezo kije nyuma y’uko Turikiya ivugiye ko ishobora gutangiza intambara yeruye ku barwanyi bafashwa na Assad.

Ubwato bw’intambara bw’u Burusiya ngo burimo intwaro za missiles nyinshi bwakwifashisha mu guhanura indege za Turikiya bibaye ngombwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo abasirikare bagera kuri 33 ba Turikiya barashwe n’ingabo za Syria barapfa.

Nyuma gato Perezida wa Turikiya Recepp Tayyip Erdogan yatumije inama y’umutekano idasanzwe avuga ko igihugu cye kigiye kwihorera kuri Syria.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe Turikiya imaze gutakaza abasirikire 54 baguye muri Syria.

Muri iki gihe iki gihugu cyamaze kwambarira intambara yeruye ku barwanyi bafashwa na Syria niba batavuye hafi y’ibirindiro byayo biri mu gace ka Idlib.

Kugeza ubu u Burusiya bufasha ingabo zirwana ku ruhande rwa Perezida wa Syria Bashar al-Assad mu gihe Turikiya ifasha abarwanyi bahanganye na Assad.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *