Mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus mu Rwanda, ntibyemewe kugenda uhagaze mu modoka

Guhera ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020, ikigo ngenzuramikorere [RURA] cyahagaritse ibyo kugenda abagenzi bahagaze muri za bisi zitwara abagenzi,gisaba ko buri wese azajya yicara mu mwanya we. Ibi biri muri gahunda yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 Coronavirus cyamaze kugera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Nyuma y’aho iki cyorezo kigereye mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yahise ihagarika amateraniro y’abantu benshi arimo amashuri,ubukwe, imikino,misa n’amateraniro yo guhimbaza n’ibindi.

 

Kubera ko Coronavirus yandura cyane iyo umuntu asuhuje uyanduye, RURA yafashe umwanzuro wo guhagarika ibyo kugenda abantu bahagaze mu ma bisi itegeka ko buri wese yajya yicara mu mwanya we.

RURA yagize iti “Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19, RURA iramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri buses bibaye BIHAGARITSWE. Buri mugenzi azajya agenda yicaye mu mwanya we. Dukomeze kwirinda iki cyorezo dukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe.”

Twabibutsa kandi ko kugeza magingo aya Minisante Rwanda, yamaze kwemeza ko ubu abamaze gutahurwaho icyorezo cya Covid-19 ubu ari 5, kuko ku munsi w’ejo tariki ya 15 Werurwe 2020, habonetse abandi 4.

Bumwe mu buryo bwo kwirinda Coronavirus:

 

- Gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune;
- Kwirinda gukorana mu biganza;
- Kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi;
- Kwirinda gukororera/kwitsamurira iruhande rw’abandi;
- Kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Koronavirusi

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *