Mu Rwanda, bamwe mu bafungiye muri Kasho batangiye kurekurwa

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (COVD-19) no kwirinda ikwirakwira ryacyo, Ubushinjacyaga Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko  bamwe mu bari bafungiye muri kasho batangiye gufungurwa by’agateganyo uretse abakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, ruswa n’iterabwoba.

Ku wa 01 Mata 2020, Ubushinjacyaha Bukuru bwari bwandikiye abashinjacyaha bahagarariye abandi mu biro by’Ubushinjacyaha, gukora intonde z’imfungwa zikiburana zemerewe gufungurwa n’izitarebwa na kiriya cyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaga buvuga ko aba batemerewe gufungurwa ari abakurikiranyweho ibyaha bibangamiye umutekano w’igihugu nk’ubwicanyi, ruswa, gusambanya abana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’isubiracyaha.

Bwanagaragaje kandi abashobora gufungurwa by’agateganyo nk’abakurikiranyweho ibyaha by’amakimbirane yo mu miryango hakaba haba ubwumvikane bw’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe.

Hari kandi abafunganywe n’impinja, hakaba n’afunzwe ari abana kandi kuba bakurikiranwa bari hanze bitatera ibibazo.

Umuvugizi bw’Ubushinjaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi avuga ko muri Kasho naho ari ahantu hahurira abantu benshi bityo ko kiriya cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze kandi ko abafungiye muri Kasho bakomeje kwiyongera kandi n’inkiko zikaba zitari gukora muri iyi minsi.

Avuga ko ziriya mfungwa zizarekurwa by’agateganyo ku buryo zizakomeza gukurikiranwa no kuburanishwa ziri hanze mu miryango yabo.

Faustin Nkusi yaraye abwiye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko hari bamwe barebwa na kiriya cyemezo batangiye gufungurwa, abandi bakaba bari gukorerwa intonde zishobora kurangira uyu munsi kugira ngo abarebwa na cyo bose bafungurwe by’agateganyo.

Gufungirwa muri Kasho ni igihe umuntu ukekwaho icyaha runaka yafashwe na Police cyangwa Ubugenzacyaha, akaba akiri gukorwaho iperereza ry’ibanze n’ubugenzacyaha bufatanyije n’Ubushinjacyaha, akaba ataraburana urubanza rw’iremezo cyangwa rwo gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo ngo afatirwe icyemezo n’urukiko.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *