Mu mukino utoroshye APR FC itsinze Kiyovu, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 57, ni nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 isoza imikino 23 muri shampiyona itaratsindwa.

APR FC yari itaratsindwa umukino n’unwe yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:00’ mu mukino w’umunsi wa 23.

Abasore ba APR FC bamaze imikino 22 bataratsindwa umukino n’umwe batangiye umukino ubona ko bashaka igitego hakiri kare.

Adil mu busatirizi yari yahisemo gukinisha Danny Usengimana na Nshuti Innocent maze Byiringiro Lague abanza ku ntebe y’abasimbura.

APR FC yaje kubona igitego ku munota wa 16 gitsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira wari uhinduwe na Mangwende.

APR FC yakomeje gushaka ibindi bitego ndetse inabona uburyo, ni nako Kiyovu Sports yashakaga uko yishyura iki gitego ariko amakipe ajya kuruhuka ari 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Nshuti Innocent watsinze igitego yavuyemo hinjiramo Byiringiro Lague.

Izi mpinduka zafashije APR FC mu gice cy’ubusatirizi dore ka bagiye babona amahirwe menshi nk’imipira Lague na Sefu bahaye Danny ariko ntabashe kuyibyaza umusaruro.

Hari kandi nk’umupira Bukuru Christophe yahaye Djabel awuteye mu izamu uca hejuru yaryo.

Mu minota ya nyuma y’umukino Kiyovu Sports yagerageje kwishyura igitego ariko umukino urangira ari 1-0.

Mu y’indi mikino yabaye:

  • Marines 0-1 Rayon Sports
  • Sunrise FC 1-1 Gasogi United
  • Espoir FC 1-1 Heroes
  • Musanze FC 2-0 Gicumbi FC

Imikino izakomeza ku munsi w’ejo:

  • Mukura VS vs AS Kigali
  • Bugesera FC vs Police FC
  • Etincelles vs AS Muhanga.

APR FC nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 57, Rayon Sports 50, Police FC 43 (izakina ejo), Mukura VS 37 (izakina ejo), Kiyovu Sports 35.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *