Mu gitaramo cy’amateka cya Yverry, mu bari biteguwe, King James yananiwe kuririmba na ho Bruce Melody arabura

Ni mu gitaramo cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020 ryabaye iry’amateka ku muziki wa Yverry cyane ko yakoze igitaramo cyo kumurika album ye yise “Love you more” cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Ni igitaramo byari byitezwe ko kiririmbamo abahanzi nka Yverry nyirizina, Bruce Melodie, King James, Andy Bumuntu, Social Mula, Queen Cha na Cyusa kikabera ahahoze hitwa Camp Kigali.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa moya n’igice gitangirwa na Alto umusore mushya uri kuzamukira muri Ladies Empire ahuriyemo na Oda Paccy.

Nyuma y’uyu musore hakurikiyeo Yvanny Mpano washimishije abakunzi b’umuziki mu ndirimbo ze zinyuranye nka; Amateka na Ndabigukundira.

Cyusa umaze kuba icyamamare mu muziki gakondo niwe wakurikiyeho asusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo nabo bamweretse ko bakunda cyane uyu muziki akora wa gakondo.

Nyuma ya Cyusa igitaramo cyabaye nk’igihinduye isura itsinda ry’abacuranzi bo muri Symphony Band bazamuka ku rubyiniro batangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Nyuma y’iminota 30 bahawe Symphony bakiriye Andy Bumuntu wataramiye abakunzi b’umuziki we mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe.

Andy Bumuntu avuye ku rubyiniro, itsinda ry’abacuranzi ba Symphony Band ryakiriye Social Mula wataramiraga ku rubyiniro nawe aheruka kumurikiraho Album.

Social Mula yishimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo cya Yverry asimburwa ku rubyiniro na Queen Cha nawe wari waje gushyigikira Yverry.

Nyuma ya Queen Cha hagombaga gukurikiraho King James, uyu muhanzi ukundwa n’abakunzi b’umuziki batari bake yari yitabiriye iki gitaramo ndetse yagikurikiye cyose.

Icyakora igihe bamuhamagaraga ku rubyiniro yazamutse yisegura ku bakunzi b’umuziki ababwira ko arwaye icyakora yishimiye kubana na bo muri iki gitaramo.

King James utabashaga kuvuga kubera gusarara bitewe no kurwara inkorora yavugirwaga na MC Kate Gustave wafatanyije na Anita Pendo kuyobora iki gitaramo.

Nyuma y’aba bahanzi hakurikiyeho nyiri gitaramo Yverry wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, uyu musore wari wambaye ipantaro y’umweru, umupira w’umweru ndetse n’agakote k’umutuku yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose.

Yverry ageze hagati yamanutse ku rubyiniro ajya gushimira Umubyeyi we (nyina) wari witabiriye iki gitaramo aboneraho n’umwanya wo gushimira buri umwe witabiriye.

Mubashimiwe kwitabira iki gitaramo harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard wari waje kwifatanya n’uyu musore uri mu bagezweho muri iki gihe.

Yverry wafashe igihe kirenga isaha ataramira abakunzi b’umuziki we mu buryo bwa Live, yasoje igitaramo hafi saa sita z’ijoro ashimira buri wese witabiriye igitaramo cye.

Alto umuhanzi ukizamuka ubarizwa muri Ladies Empire niwe wabanje ku rubyiniro

 

Yvanny Mpano ni umuhanzi wa kabiri wagiye ku rubyiniro
Cyusa uzwi mu njyana gakondo yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Anita Pendo na Kate Gustave nibo bayoboye iki gitaramo
Symphony Band niyo yacurangiye abahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Andy Bumuntu yaririmbye mu gitaramo cya Yverry
Social Mula yari yaje gushyigikira Yverry muri iki gitaramo
Queen Cha nawe yashyigikiye Yverry muri iki gitaramo
King James yari yitabiriye iki gitaramo icyakora ntiyaririmbye kubera ikibazo cy’uburwayi bwatumaga ijwi rye ridasohoka
Oda Paccy yari yitabiriye iki gitaramo
Yverry akigera ku rubyiniro yashimiye abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *