Mu gihugu cy’Ubutariyani amaduka na Restaurant byafunzwe kubera Coronavirus

U Butaliyani bwafashe umwamzuro wo gufunga amaduka yose uretse ububiko bw’ibiribwa na za farumasi, nk’uburyo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Izi ngamba nshya zatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, wavuze ko utubari, restaurant n’inzu zitunganyirizwamo imisatsi bigomba gufungwa.

Ikindi ni uko ibigo bitandukanye byasabwe gufunga amashami yabyo atari ngombwa mu kwirinda ko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.

Conte yavuze ko gukaza uburyo bwo kurwanya Coronavirus bitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane kugera ku wa 25 Werurwe.

Magingo aya, u Butaliyani bwamaze gufunga amashuri, inzu zikorerwamo siporo, inzu ndangamateka,utubyiniro ndetse n’ahandi hantu hatandukanye mu gihugu. Ni mu gihe na Shampiyona y’igihugu mu mupira w’amaguru nayo yahagaritswe.

Abantu barenga ibihumbi 12 nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Butaliyani, naho abagera kuri 830 bo bitabye Imana.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *