Hafatwa ingamba zikaze mu gukumira ikwirakwizwa rya COVID19, Polisi i Musanze yafunze abantu 29 basengeraga mu rugo

Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje kugenda ishyiraho amabwiriza abuza abaturage guhurira ari benshi ahantu hamwe mu rwego rwo kubarinda ko bakwandizanya virus ya corona, hari abo muri Musanze babirenzeho Polisi ibata muri yombi.

Muri aba, harimo umwana na Se, bose uko ari batatu ni Abadivantisiti bari bahuriye kwa Pasiteri witwa Eliphas Gatunguru. Abo Polisi yafashe ni Gatunguru, umuhungu we witwa Musabyimana n’undi mugore witwa Belia. bakaba bafatiwe mu murenge wa Gataraga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye Umuseke dukesha aya makuru ko abantu bafashwe bose hamwe bari 29.

CIP Rugigana yibutsa abaturage kutirengagiza nkana amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ngo bajye gusengura hamwe kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Ubutumwa ntanga ni uko nkuko Mister y’Ubuzima yabujije ko abantu guhurira ahantu ari benshi nko mu nsengero, mu butayu, mu byumba by’amasengesho n’ahandi, bagombye kubikurikiza.”

Avuga ko abazabirengaho Polisi izabafata kandi asaba inzego z’ibanze gukomeza gukorana na Polisi kugira ngo ibyemezo bya Minisiteri y’ubuzima n’iy’ubutegetsi bw’igihugu byubahirizwe.

Dore ingamba nshya n’amabwiriza abanyarwanda bagomba kubahiriza mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID19

Muri aba, harimo umwana na Se, bose uko ari batatu ni Abadivantisiti bari bahuriye kwa Pasiteri witwa Eliphas Gatunguru

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *