Mu Butaliyani, abaganga bemeje ko babonye urukingo rwa mbere ku isi rwahashya Coronavirus

Aba bashakashatsi bemeje ko uru rukingo rwabo rugiye kugeragerezwa ku bantu ndetse ari urwa mbere ku isi rubasha kuzimya (neutralise) virusi ya corona.

Aba bavuga ko icyo bashingiraho ari amagerageza bakoreye ku mbeba maze uru rukingo rukiri mwigerageza rukagaragaza ibisubizo byiza ku kurwanya virusi ya corona. Uru rukingo rukaba ruri gukorerwa mu kigo cy’ubushakashatsi cya Takis Biotech giherereye mumujyi wa Roma mubutaliyani.

Nkuko MumbaiMirror dukesha iyi nkuru ibitangaza, aba bashakashatsi bavuga ko uru rukingo rwabafashije mu gukora uburyo bw’ubwirinzi mumubiri (antibodies), ubu bwirinzi bukaba ari uburyo bukorwa n’umubiri mu rwego rwo kuzawufasha kwibuka icyorezo runaka umubiri ukamenya uko ukirwanya. Urukingo narwo rero ntakindi rukora mumubiri usibye kuwukangura rukawereka uko uzarwanya icyo cyorezo mu gihe cyaba giteye.

Mu magambo macye urukingo ni virusi bafata bakayikuramo ubushobozi bwo kwica ubundi bakayitera mu mubiri w’umuntu, iyo imaze kugeramo rero umubiri wishakamo ubushobozi bwo kuyirwanya kandi uko uyirwanya niko ugenda usobanukirwa uko iyo virusi iteye, ibyo rero bituma hahita hakorwa ubwirinzi bushya bukaguma mu mubiri butegereje isaha n’isaha iyo virusi izagaruka ukayirwanya.

Uru rukingo rero rwakozwe n’abataliyani rwerekanye ko ruha umubiri ubushobozi bwo kurwanya coronavirus ntibashe kwanduza ibice by’umubiri bityo bigatuma itanabasha kuwugumamo ari nzima. Umuyobozi w’iki kigo bwana Luigi Aurisicchio avuga ko amagerageza azakorerwa kubantu ashobora kutangira mukwezi kwa cyenda uyu mwaka. Yongeyeho kandi ko bazi neza ko aribo ba mbere ku isi kuri ubu bafite ikintu gishobora guhagarika coronavirus.

Ibihugu byinshi kuri ubu biri gusiganirwa kuvumbura umuti n’urukingo bya covid-19 kuko bazi neza ko uwarubona bwa mbere yaba afite isi yose mubiganza bye. Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu bizahajwe cyane na coronavirus dore ko abaturage baho bari bamaze amezi arenga abiri bafungiranye mu ngo zabo.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *