Mu Burusiya, inkongi yishe abarwayi 5 ba Coronavirus

Mu gihugu cy’Uburusiya, inzego z’ubuzima zatangaje ko abarwayi batanu ba COVID-19 bari mu nzu y’indembe mu bitaro byo mu Mujyi wa St Petersburg, bahitanwe n’inkongi, bikekwa ko yakomotse ku kibazo cy’amashanyarazi yo mu mashini zongerera umwuka abarwayi.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yabwiye itangazamakuru ko abarwayi bose bapfuye ari abongererwaga umwuka, kandi ko abandi barwayi 150 bari bari muri ibi bitaro bakuwemo, ariko bamwe muri bo bakomeretse.

Kugeza ubu inzego z’ubutabazi zamaze kuzimya iyi nkongi ndetse iperereza ry’ibanze ryerekanye ko izi mashini zongerera umwuka abarwayi zari zananijwe no gukoreshwa ku rugero rurenze ubushobozi bwa zo, bigatuma zishya.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe u Burusiya bwatangiye koroshya zimwe mu ngamba zo guhangana na COVID-19, kuko ibikorwa birimo ubwubatsi, ubuhinzi n’inganda byasubukuwe.

U Burusiya ni cyo gihugu cya kane ku isi mu kugira umubare munini w’abamaze kwandura COVID-19, aho kimaze kugera ku 221 344, muri bo 11 656 banduye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020.

Kugeza ubu abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Burusiya ni 2 009.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *