Mourinho yatangaje amagambo akomeye nyuma yo gutsindwa na Leipzig, Atlanta yo yihereranye Valencia

Mu mikino ibanza ya 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League, yakomeje ejo ku wa Gatatu, yasize Tottenham yo mu Bwongereza itsindiwe mu rugo na RB Leipzig yo mu Budage igitego 1-0, na ho ikipe ya Atlanta inyagira Valencia 4-1.

Tottenham yari imbere y’abakunzi bayo,yatsinzwe na RB Leipzig yo mu Budage igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 58 kuri penaliti na Timo Werner nyuma y’ikosa Ben Davies yakoreye kuri Konrad Laimer mu rubuga rw’amahina.

Jose Mourinho abajijwe icyabuze kugira ngo atsinde uyu mukino,yateranye amagambo n’umunyamakuru wa BT Sport witwa Des Kelly cyane wamubajije ibibazo byamukoze mu bwonko.

Mourinho yagize ati:“Reka mbere umunyamakuri abakinnyi banjye mbabwire ko bakoze ibyo bashoboye. Lamela nta mwitozo n’umwe yakoze.Yavuye mu mvune ahita ahura n’abamwongerera ingufu ahita aza mu kibuga adukinira iminota irenga 20 muri Champions League.

Mu ikipe yacu dufite abasore beza batanga ibyo bafite byose.Reba ku rundi ruhande,bakinishije Schick na Werner na Nkuku.Nkuku ananiwe bazanye Forsberg. Schick ananiwe bazana Poulsen.Turi mu bihe bigoye.Bisa nko kujya mu rugamba dutwaye imbunda zitarimo amasasu.”

Mourinho yavuze ko kuba yarabuze abakinnyi be barimo Kane na Son aribyo byamukozeho gusa avuga ko nubwo batsinzwe igitego 1-0 mu rugo, bafite ubushobozi bwo kuzatsindira hanze bagakomeza muri ¼ .Mourinho yavuze ko yari gucika intege iyo birangira atsinzwe ibitego 10-1.

Mourinho yavuze ko ibihe arimo byaba bimeze nk’ibya FC Barcelona iramutse idafite Messi, Luis Suarez na Antoine Griezmann.

Undi mukino wa 1/8 wabaye ku wa Gatatu, Atalanta yo mu Butaliyani yakiriye Valence C.F yo muri Espagne, iyinyagira ibitego 4-1.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego 2-0 byatsinzwe na Hans Hateboer ku munota wa 16 ndetse na Josip Ilicić ku wa 42.

Ku wa 57, Remo Freuler yatsinze icya gatatu, Hans Hateboer yongeramo icya kane ku wa 62, mu gihe icy’impozamarira cyabonetse ku ruhande rwa Valence C.F, cyatsinzwe na Denis Cheryshev ku munota wa 79.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe mu gihe mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, hazakinwa indi mikino ine ibanza ya 1/8 ku yandi makipe asigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *