Moto n’ingendo zambukiranya intara zizakomorerwa, utubari n’insengero bikomeze gufungwa

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zambukiranya intara no gutwara abagenzi kuri moto bikomeza gufungwa, bikaba bishobora gukomorerwa tariki 01 Kamena 2020.

Iyi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri isohotse itegerejwe cyane gusa nta bintu byinshi byakomorewe uretse gusezerana imbere y’amategeko.

Imipaka, utubari, insengero, moto n’amagare bizakomeza gufungwa. Nta ngendo zemewe hagati ya saa mbili z’ijoro (20h00) na saa kumi n’imwe za mugitondo (05h00).

Serivisi zemerewe gukomeza gukora

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe, ariko inyubako zikorerwamo imyidagaduro (gyms) zizakomeza gufunga.

c. Ingendo zemewe gusa hagati mu ntara. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe ariko zizasubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020.

d. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

e. Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa byo kwiyakira ntibyemewe.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Utubari tuzakomeza gufunga.
e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwifashishwa mu gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 1 Kamena 2020.

f. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *