Miss Rwanda 2020: Ba Nyampinga bakoreshjwe Siporo ngororamubiri n’inzibere (AMAFOTO)

Ku munsi wa gatatu abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 bari mu mwiherero (boot camp) i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, bakoze imyitozo ngororamubiri.

Nk’uko bigaragara, abakobwa bose 20 uko bari mu mwiherero (boot camp) i Nyamata, bitabiriye siporo bakoreshwa imyitozo ngororamubiri aho bazengurukaga ibice bitandukanye by’umujyi wa Nyamata, iyindi ibera kuri Golden Tulip.

Ni mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kurushaho kwitegura irushanwa ndetse banafite ubuzima buhamye kandi buzira umuze.

Imyitozo bakora bayifashwamo n’umutoza wabigize umwuga ari we Girumugisha Gaёl.

Siporo ni kimwe mu bintu umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi cyane cyane iyo ashobora kubahiriza ingenga mirire iringaniye (regume).

Aba bakobwa nabo baboneyeho umwanya wo gushishikariza Abanyarwanda gukunda gukora siporo kuko ari kimwe mu bintu umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *