Miss Rwanda 2020: Amatora ya ba nyampinga yasubikuwe

Guhera saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 amatora ya Miss Rwanda yasubukuwe mu gihe abakobwa bamaze iminsi ibiri mu mwiherero.

Kuva tariki 21 Ukuboza 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa basaga 400 bari biyandikishije muri iri rushanwa bavuyemo 54 bahagarariye intara zose z’u Rwanda mu irushanwa.

Aba bose ni bo batanze 20 batoranyijwe mu ijonjora ryabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku wa 1 Gashyantare 2020.

Ku wa 9 Gashyantare 2020 ni bwo abakobwa 20 bose berekeje kuri Hotel La Palisse i Nyamata mu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bibiri cyane ko uzarangira tariki 23 Gashyantare 2020.

Amatora ya Miss Rwanda yasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare saa moya z’umugoroba, akazongera guhagarara tariki 22 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba ari na wo munsi hazamenyekana uwegukanye ikamba.

Amatora ari gukorerwa kuri IGIHE.COM ndetse hanakoreshwa uburyo bwa SMS aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika nimero y’uwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525. Abakobwa bari mu irushanwa bari gutorerwa kuri nimero bari basanganywe.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Kuva tariki 21 Ukuboza 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa basaga 400 bari biyandikishije muri iri rushanwa bavuyemo 54 bahagarariye intara zose z’u Rwanda mu irushanwa.

Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero

1. Irasubiza Alliance [No 11]

2. Nishimwe Naomie [No31]

3. Mutesi Denyse [No28]

4. Ingabire Gaudence [No8]

5. Ingabire Rehema [No10]

6. Musana Teta Hense [No26]

7. Kirezi Rutaremara Brune [No17]

8. Mukangwije Rosine [No21]

9. Ingabire Diane [No7]

10. Ingabire Jolie Ange [No9]

11. Mutegwantebe Chanice [No27]

12. Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]

13. Akaliza Hope [No1]

14. Umuratwa Anitha [No42]

15. Marebe Benitha [No18]

16. Teta Ndenga Nicole [No35]

17. Uwase Aisha [No51]

18. Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]

19. Umutesi Denise [No43]

20. Umwiza Phionah [No47]

KANDA HANO UTORE MISS RWANDA UBIKWIYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *