Miss Mutesi Jolly, agiye gushyira Filimi ye hanze yise ‘This is Jolly’

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, agiye gusohora Filimi ifite iminota 18, ikazaba ivuga ku ncamake z’ubuzima yanyuzemo yaba mbere na nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Nkuko Miss Mutesi Jolly yabivuze, ngo igitekerezo cy’iyi filime yakigize ashingiye ku buzima yanyuzemo, yaba mbere yuko amenyekana ndetse no muri iki gihe ubwo yamaze kuba icyamamare, iyo filimi iri mu rurimi rw’icyongereza ikazajya hanze muri iki cyumweru tugiye gutangira.

Ati “Nayitekereje ndebye ubuzima nabayemo mbere y’uko menyekana nka Nyampinga w’u Rwanda ndetse na nyuma y’uko bibaye kuko nahuye na byinshi kandi n’ubu ndacyahura na byo.” ” Filimi yanjye iri mu rurimi rw’icyongereza, ikaba ifite iminota 18″. ” Izajya hanze rero muri iki cyumweru tugiye gutangira cyo ku itariki ya 11 Gicurasi, kuko ubu narayirangije ahubwo ndikreba ahaba harimo udukosa duke ngo ndukremo”.[Editing]

Miss Mutesi avuga ko yayitekereje kugira ngo yifashishe ubuzima yanyuzemo afasha barumuna be kenshi batinya kunyura mu bibaca intege.

Ati “ Nashakaga kugira inama abakiri bato kudatinya kunyura mu bikomeye mu gihe bafite inzozi zabo, nanyuze muri byinshi binca intege. Nanyuze mu byari bigoye ariko nagerageje kudatsikira ahuwo nshaka uko nagera ku ntsinzi.”

Miss Jolly, yabajijwe impamvu iyi filimi iri mu rurimi rw’amahanga, avugako atagamije guha ubutumwa bwe abanyarwanda gusa, ngo ariko bitewe na sisiteme u Rwanda rufite mu myigishirize y’ururimi rw’icyongereza, ahamya ko abanyarwanda benshi na bo bazakuramo ubwo butumwa kuko bazi uru rurimi.

Mutesi Jolly yatowe nka Miss Rwanda tariki 26 Gashyantare 2016 asimbuye Kundwa Doriane wari umaze umwaka afite izo nshingano. Mutesi Jolly yari yiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba.

Bimwe mu byo Mutesi Jolly yibukirwaho nka Nyampinga w’u Rwanda ni uko ari we wahagarariye u Rwanda bwa mbere mu irushanwa rya Miss World mu 2016.

Yakoze ibikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bwo mu Rwanda, atangiza ibiganiro bihuza abayobozi bakuru n’urubyiruko [Integrated Dialogue] biba rimwe mu mwaka n’ibindi.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *