Miss Josiane yasobanuye uko yatowe muri karabaye, anahakana gukundana na Evazoo wabyiyemereye

Miss Popularity 2019, Mwiseneza Josiane yatangaje ko ari gutegura filimi ivuga ku rugendo rwe muri Miss Rwanda anavuga ku kuntu ubwo yari afite ikamba byari ibihe bya karabaye.

Miss Mwiseneza Josianea, yavuze ko ibihe arimo ubu aribyo byiza kurusha ibyo yarimo mbere.

Ibi yabivuze ubwo yari mu Kiganiro kuri Radio Isangano cyitwa “Star Magazine” kivuga ku byamamare, uyu mukobwa w’imyaka 25 yasubije ibibazo byinshi avuga ko akunze ubuzima arimo ubu kuko ubu aribwo atuje abantu batakimuharaye cyane kuko ibihe yari akunzwe cyane mu gihugu yabibonaga nk’ibihe bya karabaye n’ibibazo kuko atabashaga kugenda mu muhanda n’amaguru nk’uko ubu bishoboka.

Miss Mwiseneza Josiane yabwiye Star Magazine ko umusore witwa Evazoo Evazoo biga muri Kaminuza imwe wahamije ko bakundana nta rukundo ruri hagati ye na Jwe.

Aha Miss Josiane yari ari kumwe na Mimi Mirage umunyarwandakazi umurika imideri mu gihugu cy’Ububiligi, akaba yaranahaye Miss Josiane impano y’imodoka nk’ishimwe ry’umukobwa wigirira icyizere

Umunyamakuru yabajije Josiane ibyerekeye uko agereranya ibihe yari akunzwemo n’iki gihe, agira ati: ” Nyine kiriya gihe navuga ko ari karabaye, hari muri karabaye abantu bose nibwo bari bakinyumva, ibimbereye byiza ni ubungubu, nkubu navuye mu rugo n’amaguru ndaza ariko icyo gihe ntibyari bukunde na moto sinari gutekereza kuyijyaho, byansabaga kugenda n’imodoka kugera mu mugi byo byabaga ari ibibazo”

Kuba wari ufite ikamba rya Miss popularity 2019 hari icyo byahinduye ku buzima bwawe? “ubuzima bwarahindutse no mu mutwe ndakura, hari icyahindutse” Josiane asubiza ku byahindutse ku buzima abikesha ikamba yatsindiye.

Uyu mukobwa yabwiye Star Magazine ko yakuze yumva aziga itangazamakuru gusa ngo yaje gucika intege agiye gutangira amashuri yisumbuye agasanga ritabamo. Mwiseneza yavuze kandi ko yakuze yumva yazavamo umuntu wikorera ku giti cye.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *