Miss Botswana, Ghana na Sudani y’Epfo bitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020 (AMAFOTO)

Myampinga Oweditse Phirinyane wo muri Botswana, Rebecca Nana Adwoa Kwabi wo muri Ghana uyu wazanye n’igisonga cye cya kabiri Princess Owusua Gyamfi na Mariah Nyayeina wo muri Sudan y’Amajyepfo baraye i Kigali bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Usibye Oweditse Phirinyane Nyampinga wa Botswana yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020, aba bakobwa bandi bageze i Kigali mu bihe bitandukanye byo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 aho bitabiriye umuhango wo gutanga ikamba muri Miss Rwanda 2020.

Miss Botswana 2020 i Kigali

Uwanyuma wageze mu Rwanda ni Nyampinga wa Ghana, Rebecca Nana Adwoa Kwabi wabaye uwa gatanu witabiriye Miss Rwanda 2020.

Aba bose bahasanze Oliver Nakakande wo muri Uganda ndetse na Sylivia Sebastian wo muri Tanzania bahageze mbere y’abandi.

Miss Rwanda 2020 ni yo ya mbere yitabiriwe n’abakobwa bo mu bindi bihugu.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 riri kugana ku musozo, abakobwa bahatanira ikamba bari mu mwiherero mbere y’iminsi mike ngo hamenyekane uzegukana ikamba. Ubu basigaye ari 19, nyuma y’uko Ingabire Jolie Ange yasezeye mu irushanwa kubera uburwayi.

Amatike yo kwinjira mu birori bizatangarizwamo Miss Rwanda 2020 yamaze gushyirwa ku isoko, abayashaka bashobora kuyagura bifashishije Mobile Money (*182*8*1*333111#), Ecobank cyangwa bakayasanga kuri Camellia muri KBC, Keza Saloon no kuri Smart Design.

Ku mugoroba w’uyu munsi ni bwo Mariah Nyayeina, Nyampinga wa Sudani y’Epfo na we yageze mu Rwanda, yakirwa na Meghan.
Nyampinga wa Ghana yitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020

Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan ni we wagiye kwakira bagenzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *