Minisitiri w’amategeko n’itegeko nshinga muri Tanzania yapfuye

Nkuko BBC dukesha amakuru yabitangaje, kuri uyu wa Gatanu, uwari minisitiri w’amategeko n’itegeko nshinga wa Tanzania, Augustine Philip Mahiga,  yapfuye bitunguranye azize uburwayi.

Binyujijwe mu itangazo ry’ibiro bya perezida wa Tanzania, Pombe Maguful,i rivuga ko Bwana Mahiga yarwaye mu buryo butunguranye ari iwe mu mujyi wa Dodoma agahita ajyanwa kwa muganga ariko akagezwayo yapfuye.

Philip Mahiga w’imyaka 74 yari umurwanashyaka wa CCM riri ku butegetsi, akaba hagati ya 2015 na 2019 yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania.

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize ni bwo yasimbuwe kuri iyo minisiteri na John Palamagamba Kabudi.

Mu kwezi kwa kabiri 2015, ubwo hari hashize amezi abiri Bwana Mahiga agizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagize uruzinduko mu Rwanda.

Wari umuhate wo kuzahura umubano mubi wari hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Tanzania nyuma ya Perezida Jakaya Kikwete wari ushoje manda ye mukwa 12/ 2015.

Augustine Mahiga yabaye intumwa ya Tanzania mu muryango w’abibumbye (UN) kuva mu 2003 kugeza mu 2010, yabaye kandi intumwa yihariye n’umuyobozi w’ibiro bya UN muri Somalia (2010 – 2013).

Mu itangazo rimenyesha urupfu rwe, Perezida Magufuli yagize ati: “Ku myaka ye n’ubunararibonye bwe mu mirimo yo mu gihugu no mu mahanga, yicishaga bugufi kandi akumvira mu nshingano zose namuhaye”.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *