Minaloc irasaba abanyarwanda kwirinda gusomana, guhuza imisaya cyangwa guhana ibiganza

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yasabye abanyarwanda kureka gusuhuzanya bahuza imisaya, gusomana no guhana ibiganza, hagamijwe kwirinda indwara z’ibyorezo hamwe n’indwara zandura ziterwa n’umwanda.

Ibi ni bimwe mubyo Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yavugiye mu Kiganiro kubaza bitera kumenya cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 29 Gashyantare 2020.

Muri iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twirinde indwara ziterwa n’umwanda”.

Uyu muyobozi yavuze ko hari ibintu abanyarwanda bakwiye kureka kugirango barusheho kugira imibereho myiza.

Ati: “Hari abantu bashobora kuba barimo kutwumva bakavuga bati ko batubwira gukaraba intoki bakatubuza kuramukanya bagiye kutuvana ku muco? ariko aha ngaha turimo turakumira. Hari indamutso dukunze gukoresha yo guhana imisaya, guhana ibiganza ibi ngibi nabyo nasabaga ko abanyarwanda dukwiye kuba tubiretse[…}n’abakundana ziriya za bosou n’ibiki byose ubu ngubu tugeze mu gihe cyo kuba tubihagaritse”.

Yakomeje avuga ko guhagarika izi ndamukanyo bitazabuza abantu kuramukanya kuko ngo ushobora kuzamura ikiganza ukabwira mugenzi wawe uti “Muraho neza” utamukozeho.

Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr, Nyamusore José, ntabusanya na Bahame, yashimangiye ko kuramukanya abantu bahana ibiganza ari bimwe mu bishobora gukwirakwiza indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’indwara zandura.

Ati: “Ubuzima bwawe buri mu biganza byawe. Abanyarwanda nibaramuka bakurikije amabwiriza y’isuku, izi ndwara z’ibyorozo zandura ntaho zizinjirira niyo zaza kuzihashya ni ako akanya kuko icyorezo kirahererekanwa[…]Gutanga ibiganza ni ibintu bitahozeho mu mateka yacu, suhuza umuntu{Azamuye ikiganza} uti muraho murakomeye burya biba bihagije.”

Mu rwego rwo kwirinda indwara zandura ziterwa n’umwanda, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ahahurira abantu benshi  nko mu ma Hotel, alimentation mu Bigo bya Leta n’ahandi, mbere yo kwinjira umuntu arasabwa kubanza gukaraba umuti wica mikorobe mu biganza.

Uyu muco wo gukaraba intoki by’umwihariko ahahurira abantu benshi watangiye no gusakara mu zindi ntara, nko mu Karere ka Rwamagana mbere yo kwinjira aho abagenzi bategera imodoka buri wese arasabwa kubanza gukaraba intoki.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riravuga ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune birinda indwara zikomoka ku mwanda ku kigero cya 50%.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

2 thoughts on “Minaloc irasaba abanyarwanda kwirinda gusomana, guhuza imisaya cyangwa guhana ibiganza

  1. No way, u mean to stop shaking hands??? May be kissing or a hug we can understand somehow but shaking hands???? I don’t think that u urself can do that if so u better start no to greet,kiss ur wife too

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *