Kicukiro: Umusore yafashwe amaze kwiba ibitoki 9 babimwambika mu ijosi [AMAFOTO]

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, mu mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka wo mu karere ka Kicukiro, bafashe umusore uri nko mu kigero cy’imyaka 25, yiba ibitoki mu nsina z’abaturage.

Uyu musore wafotowe yambitswe ibitoki 4 mu bitoki 9 basanze amaze gutema, abaturage hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bamushoreye bamujyana kuri polisi ikorera ku murenge wa Masaka kugira ngo akurikiranwe.

Bamwe mu bantu bamubonye, batunguwe cyane no kubona umuntu w’urubyiruko wagakwiye gukorera iguhugu cye ndetse na we akiteza imbere, kubona yarara amajoro ari mu myaka y’abandi asarura ibyo atahinze.

Bakomeje bavuga kandi ko amenyerewe mu tubari, aho ngo bari bakunze kumubona yinywera inzoga zipfundikiye yiturije ariko nta wuzi icyo asanzwe akora, ngo ari na ho bahera bavuga ko kwiba byara ari byo yagize umwuga.

 

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *