Mani Martin yasohoye indirimbo nshya yise’Isezerano’ nyuma y’igihe gito akoze izindi 2

“Isezerano” ni indirimbo ya gatatu Mani Martin asohoye mu gihe kitageze ku mezi abiri, bigaragaza umuvuduko mushya yadukanye mu muziki by’umwihariko muri iki gihe Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bahangayikishijwe na Covid-19.

Ubwo yari amaze gusohora gusohora amashusho y’indirimbo ye “Amahwemo”, mu mpera za Werurwe, Mani Martin yavuzeko yahinduye uburyo bw’imikorere akaba agiye gukora cyane.

Mani Martin kandi yasohoye indirimbo yise “Byose bizashira”, mu gihe kitageze ku kwezi iyi igiye hanze yakoze indi iyitwa “Isezerano” ashimangira ko abakunzi be agiye kubasangiza ibihangano byinshi ku buryo ntawe uzicwa n’irungu.

Mani Martin yavuzeko abantu muri iki gihe bakeneye ibintu binyuranye bibashimisha, bakeneye kumva indirimbo kurusha ikindi gihe kandi ngo kuko nta bitaramo biri kuba rero ngo aba bahanzi bakenewe mu bundi buryo.

Iyi ndirimbo “Isezerano” ikubiyemo ubutumwa umuntu aha umukunzi we mu gihe bari mu rukundo, mu nyikirizo yayo agira ati “Ngusezeranyije kutazigera nkubabaza, wenda ninakosa ngateshuka uzambabarire sinzageza aho utabona imbabazi ni isezerano.”

Iyi ndirimbo nshya ya Mani Martin yakozwe na Producer Clement usanzwe unacurangira uyu muhanzi gitari gusa itunganywa neza na Niz Beatz.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ISEZERANO’ YA Mani Martin

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *