Liverpool iri mu nzira yo gutwara igikombe, yemereye abakinnyi bayo akayabo nk’agahimbazamushyi

Ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubwongereza ni ho dusanga Liverpool, ikipe y’igihangange iri gutsinda andi makipe kakahava, ndetse ikaba iri gutanga icyizere gikomeye ku bakunzi bayo ko igomba gutwara igikombe cya shampiyona y’ubwongereza kuko yamaze kwanikira izindi kipe bihanganye.

Abakinnyi b’ikipe ya Liverpool ihagaze neza kurusha izindi zose mu Bwongereza bemerewe kuzahabwa akayabo ka miliyoni 4 z’amapawundi bazagabana nk’agahimbazamusyi kuko batwaye igikombe cya shampiyona iyi kipe imaze imyaka 30 itazi.

Liverpool yatangiye Premier League y’uyu mwaka iri ku mwanya wa mbere ndetse kugeza n’ubu ntiratsindwa na rimwe.Yaherukaga gutwara Shampiyona mu mwaka w’imikino 1989/90.

Jurgen Klopp n’abahungu be bafite amahirwe menshi yo kugabana aka gahimbazamusyi kuko Babura imikino mike ngo batware iki gikombe hakiri kare.

Abakinnyi barimo Virgil Van Dijk, Sadio Mane, Henderson, Alisson na Mohamed Salah bashobora kuzahabwa irindi shimwe kubera ko bagaragaye mu mikino myinshi.

Mu mwaka ushize,abakinnyi ba Liverpool bahawe agahimbazamusyi ka miliyoni 7 z’amapawundi ubwo batwaraga Champions League batsinze Tottenham ku mukino wa nyuma.

Jurgen Klopp n’abatoza bamwungirije bo bazahabwa agahimbazamusyi kabo ku ruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *