Lil G yasubiyemo indirimbo INYANJA yakunzwe cyane na benshi

‘Inyanja’ ni indirimbio yakunzwe mu myaka yatambutse, Lil G afatanyije na John Ntawuhanundi waririmbye iyi ndirimbo, bayisubiyemo bakumbuza abantu ibihe bya kera.

Ni indirimbo yaririmbwe n’umuhanzi John Ntawuhanundi wari umaze igihe atumvikana mu muziki, akaba yawugarutsemo asubiramo indirimbo ‘Inyanja’ afatanyije na Lil G.

Kimwe no mu ndirimbo ya kera, ubutumwa ni bumwe, baba bavuga uburyo inyanja iba yuzuye umuhengeri kandi bashaka kwambuka ngo bajye gusura ababyeyi ariko inyanja ikanga gutuza, abasare na bo baba batinye kubambutsa.

Lil G si ubwa mbere asubiyemo indirimbo za kera kuko aheruka gusubiramo indirimbo ‘Gakoni k’Abakobwa’ afatanyije na Mavenge Sudi.

Ni indirimbo yakoreye muri Studio ye Round Music, ikaba yarakozwe na Izo Pro.

KANDA HANO UYUMVE

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *