Ku myaka 32, Elias yishwe n’inkoni yakubiswe yagiye kwiba arafatwa

Amakuru ava mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango,  ni avugako Habiyaremye Elias w’Imyaka  32 bikekwa ko yagiye kwiba arakubitwa, nyuma apfa yajyanywe kwa Muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, Floribert Muhire yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yajyanye n’abandi basore batatu kwiba, bagenzi be barirukanka barahunga we afatirwa mu cyuho akubitwa inkoni nyinshi.

Uyu Muyobozi avuga ko uyu musore akimara gukubitwa yajyanywe mu bitaro bya Gitwe, agezeyo ahita apfa nk’uko abyemeza.

Yagize ati: ”Ntabwo dushobora guhamya ko yapfuye azize gukubitwa, iperereza ni ryo rizabyemeza, gusa birakekwa ko yakubiswe agifatirwa mu cyuho.”

Muhire yavuze ko  nta raporo y’isuzuma bari babona yemeza ko nyakwigendera yaba yazize gukubitwa.

Umurambo w’uyu musore Habiyaremye Elias, bahimbaga Mushinwa i Gitwe ngo bari bamuzi ko ari “igisambo kabombo”, bivugwa ko yafatiwe mu cyuho ku wa gatandatu w’iki cyumweru gishize abanyerondo baramukubita arapfa, akaba yarashyinguwe kuri iki Cyumweru taliki ya 03 Gicurasi 2020 iwabo muri Bweramana.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *