Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka gutorokera i Burundi

Amakuru ataremezwa neza aravugako umuhanzi w’umunyarwanda Kizito Mihigo, kuri ubu yaba ari mu maboko ya polisi, aho yaba yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13/02/2020, yenda gutorokera i Burundi anyuze inzira zitemewe.

Urwego rw’umutekano bivugwa ko rwafashe uyu muhanzi nta kintu rwatangaje ku bikomeje gutangazwa na benshi mu ko uyu muhanzi yaba yatawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko aya makuru atarayamenya. Yagize ati: “Ayo makuru ntayo ndamenya.”

Ntabwo umuhanzi Kizito Mihigo aranyomoza aya makuru yabyutse akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Bamwe bavuga ko Kizito Mihigo ashobora kuba yatawe muri yombi kubera ko atari yemerewe kujya hanze bitazwi.

3 thoughts on “Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka gutorokera i Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *