Kigali: Umusore yiturikirijeho igisasu ahita apfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Gicurasi, umusore utaramenyekana yinjiranye gerenade mu nzu bogosheragamo[Salon de coiffure] iherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kwa Nayinzira ayiturikirizaho.

Nkuko amakuru dukesha Igihe abivuga, ngo uyu musore witurikirijeho gerenade agahita anahasiga ubuzima, ngo ubwo yayizanaga abari bari muri iyi nzu yogosherwamo bagiye kumufata ngo atayibatera, ihita imuturikana.

Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri, i Kigali ahitwa kwa Nayinzira urenze ku cyapa cy’imodoka.

Bamwe mu batangabuhamya, babwiye Umunyamakuru wa Igihe ko hari umusore waje arababaza ati “iki murakizi?”. Ngo icyo gihe yaberekaga gerenade ariko ayiberekera ku ruhande ari no kuyifungura.

Ngo ubwo uwinjiranye iyi gerenade yamaze kuyifungura yatangiye gucumba umwotsi, bamubwiye ngo nasohokane ‘icyo kintu’ ihita imuturikana mu gihe bari bagiye kumusohora. Muri iyi nzu harimo abantu benshi bagiye kwiyogoshesha, bamwe bakomeretse byoroheje.

Polisi n’abasirikare ndetse n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bbihutiye kugera ahabereye ayo mahano kuburyo banahise bakumira iyo nzira ngo barebe uko byagenze.

Umwe mu bogosheraga muri iyi nzu yagize ati “Uwo muntu nari nsanzwe mubona, yari umukiliya asanzwe aza kwiyogoshesha.”

Amakuru avuga ko umwe mu bana biyogosheshaga, ubwo byabaga ngo yahise asimbuka mu idirishya agwa inyuma y’inzu, ndetse ngo uretse uwari ufite iyo gerenade wahise apfa, nta wundi wapfuye. Abakomeretse bajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Kuri ubu RIB ikaba yatangiye iperereza ngo iby’uyu musore bimenyekane.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *