Kigali: Umugabo yasambanyije umwana we amutera inda

Mu gihe ubushinjacyaha bugikora iperereza kuri Egide Nyisabyimbabazi, ushinjwa n’umwana yibyariye kuba yaramusambanyije akanamutera inda, uyu mugabo yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Nkuko byatangajwe, uyu mugabo yasambanyije umukobwa we ku itariki 30 Ugushyingo 2019 ubwo yatahaga ari ninjoro, maze umukobwa we yajya kumukingurira, agahita ajya mu cyumba akamubwira kumusangayo ngo amwereke impano yashakaga kumuha amutunguye (surprise).

Uyu mwana w’umukobwa mu buhamya bwe, yavuze ko yageze mu cyumba se agatangira kumurwanya ashaka kumufata ku ngufu akamuciraho imyenda yose yari yambaye mbere yo kumusambanya.

Amakuru atangazwa n’Ubushinjacyah Bukuru, avuga ko nyuma yo gufatwa ku ngufu, uyu mukobwa ngo yashatse kubibwira nyina ariko ise amusaba imbabazi babigira ibanga.

Nyuma yo kumva atamerewe neza, uyu mu kobwa yagiye gufatisha ibizamini asanga yarasamye, maze ise agira ubwoba ashaka ko akuramo inda ariko umukobwa aranga, maze umugabo aza kujya amwereka abamotari b’inshuti ze bafite amafaranga amutegeka kujya ajya kubasura ngo banaryamane kugirango azabone uwo agerekaho iyo nda ariko umwana nabwo aramunanira.

Kera kabaye umwana yahishuriye ibanga nyina, umubyeyi na we ntiyabyihanganira abimenyesha inzego z’umutekano zita Egide muri yombi.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko Nyisabyimbabazi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kuva mu ntangiriro za 2019 kugeza mu Ukwakira abana barenga ibihumbi 15 batewe inda.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017, 8663 muri yo ni ay’abana basambanijwe. Kuva mu ntangiriro za 2019 kandi abana 15,696 batewe inda.

RIB ivuga ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo cyiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda.

Iki cyaha ngo kigenda gifata indi ntera kuko kuva mu ntangiro za 2019 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani honyine hakiriwe amadosiye 3,512 y’abana basambanijwe.

Abagize Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko n’abakora mu nzego z’ubutabera basanga hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibikorwa byo gusambanya abana kuko ngo bibangiza kandi ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *