Kigali-Muhanga: Impanuka ikomeye cyane ihitanye abasaga 12 (AMAFOTO)

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13/02/2020, imodoka eshatu zagonganye maze abantu cumi na babiri (12) bahita bapfa nk’uko abatanze ubuhamya bavugaga.

Ibi byabaye mu ma saha ya saa kumi n’imwe za mugitondo nk’ukoabatanze amakuru babivuze. Imodoka zagonganye ikaba ari:Iyo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye ibiti, Pickup ya Haval na Coaster ya Company itwara abagenzi hano mu Rwanda ya Capital Express yari itwaye abantu bava i Kigali bajya i Muhanga, ikaba yabaye bageze ahitwa mu Nkoto, ni mu murenge wa Rugarika, akarere ka Kamonyi.

Impanuka ikomeye cyane yahitanye abasaga 12 ahitwa mu Nkoto

Mu butabazi bwihuse, inzego za Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, n’abo mu nzego z’ubuyobozi barimo na Guverneri w’intara y’amajyepfo, bihutiye kureba uko batabara no kugeza indembe kwa muganga ngo zitabweho n’abaganga, gusa magingo aya 8 bo bamaze gushiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo ybuze feri maze ikagonga izindi ebyiri.

Yagize ati “Iyi Fuso yari ipakiye ibiti ikaba yavaga i Muhanga yerekza i Kigali, ibuze feri yagonze Coaster RAC 178 Z yari itwawe na Niyonsenga Manasseh w’imyaka 38, muri iyo kwasiteri hapfuyemo abantu batandatu hakomereka umunani, Fuso yakomeje igonga indi modoka uwari uyitwaye yahise apfa.”

Yavuze ko hahise hatangwa ubutabazi ku bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya CHUK, abandi batari batakomeretse cyane barimo kwitabwaho aho byabereye.

Ati “Ubu harimo gufungurwa umuhanda kuko imihanda yahise ifungwa, ubu Polisi yatangiye gushakisha Kaberuka no kureba icyateye iyi mpanuka nubwo bigaragara ko yatewe no kubura feri.”

Yavuze ko abashoferi bagomba gusuzumisha ibinyabiziaga kandi bakajya bagendera ku muvuduko wateganyijwe, asaba ko habaho n’ubworoherane mu muhanda cyane bagendeye ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *