Kigali: Imvubu yonaga imyaka y’abaturage yarashwe irapfa [AMAFOTO]

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bwatangaje ko Imvubu yari imaze iminsi iteza umutekano muke muri uyu murenge no mu wa Masaka bihana imbibi, yarashwe n’inzego z’umutekano irapfa.

Iyi mvubu yari igiye gukenesha aba baturage kubera ukuntu yahukaga mu myaka yabo ikabonera,yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nduwayezu Alfred, yabwiye iki kinyamakuru ko iyi mvubu yarashwe, bityo abaturage yari iteye inkeke bakwiye gutekana.

Ati “Ahagana saa 01h45, inzego zibishinzwe zarashe iyi n yamanswa yari imaze iminsi ihangayikishije abaturage; ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya kuyijugunya mu buryo bwatanzweho umurongo n’inzego zose bireba.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakeka ko ishobora kuba yaraturutse muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ikagera muri Gasabo kubera umuvu w’imvura imaze iminsi igwa cyane.

Nubwo abaturage bari bazi ko imyaka yabo yangizwa n’abantu,inzego zishinzwe umutekano zaje kuvumbura ko ari iyi mvubu ziyica itaragira uwo ihitana.

 

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *