Kigali: Ibendera ry’umuryango Commonwealth ryazamuwe [AMAFOTO]

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka uzwi nka Commonwealth Day, ibendera ry’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2020 ni bwo ibihugu 54 bihuriye muri Commonwealth byizihije uwo munsi ngarukamwaka.

U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009, ruba igihugu cya kabiri cyawinjiyemo kidafitanye isano no kuba cyarakolonijwe n’u Bwongereza nk’uko bimeze ku bindi bigize uyu muryango, nyuma ya Mozambique.

Commonwealth Day yasimbuye umunsi witwaga Empire Day, ni umunsi ukunda kwizihizwa ku wa mbere wa kabiri wa Werurwe buri mwaka.

Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibendera rya Commonwealth ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, inyubako biteganyijwe ko ari nayo izaberamo inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bihuriye muri uyu muryango, izwi nka CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rwa Commonwealth byabereye i London mu birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’uyu muryango akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II.

Commonwealth Day yizihizwa ku Isi hose; ni umunsi wizihizwa binyuze mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ku ‘guharanira kugera ku ntego rusange’.

Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth.

Inama ya CHOGM biteganyijwe ko izaba ku wa ‎22–27 Kamena 2020, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Iyi nama ya CHOGM 2020 izareba ku nsanganyamatsiko yo kurebera hamwe ahazaza hasangiwe, hakazaganirwa ku ngingo zirimo imiyoborere, kubahiriza amategeko, ikoranabuhanga, guhanga ibishya guteza imbere urubyiruko, ibidukikihe n’ubucuruzi.

Muri Nzeri 2019 nibwo Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, batangaje ko inama ya CHOGM izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba tariki 22 Kamena 2020, abazayizamo bizezwa kuzafatwa neza.

Abaturage miliyari 2.4 nibo bagize ibihugu byo muri Commonwealth, 60% muri bo bari munsi y’imyaka 30.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *