Kigali: Hilltop Hotel yaciwe akayabo k’amande nyuma yo gufatwa yiba amazi

Hilltop and Country Club, cyafatiwe mu cyuho cyiba amazi, gihita cyishyura amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000Frw) mu gihe hagikorwa iperereza rigamije kureba ingano y’ayo kibye ngo na yo kiyishyuzwe.

Nyuma yo gufatira mu cyuho iki kigo kimenyerewe mu gutanga serivisi za Hoteli n’ubukerarugendo mu Mujyi wa Kigali, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, isuku n’isukura (WASAC) kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020, cyashyize ubutumwa kuri Twitter buvuga ko Hilltop and Country Club yafashwe yiba amazi kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ubwo butwumwa bugira buti “Kwiba amazi birahanirwa, usibye gutanga amande, no kwishyura amazi yibwe, icyi cyaha gishobora no gutuma uwabikoze akatirwa ibihano birimo n’igifungo. Hilltop Hotel and Country Club yaciwe amande yo kwiba amazi.”

Baganira n’itangazamakuru, WASAC ivuga ko iki kigo cyafashwe ku wa 6 Gashyantare kiba amazi ku makuru yatanzwe n’abari bamaze igihe babona ko gifite uburyo kivoma amazi ataragera muri mubazi.

Gusa ubuyobozi bw’iyi hoteli busobanura ko nubwo bwemeye kwishyura amande butemera ko amazi yibwe.

WASAC isobanura ko mu gihe umufatabuguzi afashwe yiba amazi ategekwa kwishyura amande ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw ) kugira ngo adafungirwa burundu amazi mu gihe hagikorwa iperereza, yakwanga kuyishyura rigakorwa yafunzwe.

Nyuma yo kwishyura amande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakomeje iperereza rigamije kureba ingano y’amazi yibwe n’abantu babigizemo uruhare.

Iyo hamaze kugaragara ingano y’amazi yibwe hagendewe ku gihe gishize ayiba, ahita ategekwa kuyishyura, ababigizemo uruhare na bo bamara kuboneka bagashyikirizwa ubutabera ku cyaba cyo kwiba.

WASAC ivuga kandi ko umuntu wibye amazi ahanwa hashingiye ku ngingo ihana icyaha cy’ubujura mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *