Kigali: DJ Marnaud yatawe muri yombi

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020, ni bwo Dj Marnaud yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zimukurikiranyeho guteza urusaku mu gace yacurangagamo mu kabari ka Pili Pili gaherereye i Kibagabaga.

Bruce Intore umwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda akaba n’umwe mu bafatanya bya hafi na Dj Marnaud abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: ” Kuki umu dj yafungwa azira ikosa ry’aho akorera ba nyiri kabari batabibazwa?”.

Aha yibazaga impamvu uyu musore yaba yafunzwe ariko abo yakoreraga ari nabo ba nyiraho ntibagire icyo babazwa.

Amakuru y’itabwa muri yombi k’uyu musore w’icyamamare mu Rwanda uzwi cyane mu kuvangavanga imiziki yahamijwe n’umwe mu bo bakorana wemeje ko yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020 ubwo yari ari mu kazi mu kabari ka Pili Pili gaherereye i Kibagabaga.

Uyu yagize ati:” Ni byo bamufashe, bamujyananye n’ibyuma akoresha mu kazi birimo na Laptop acurangiramo imiziki, icyakora ntabwo twamenye neza aho bahise bajya kumufungira.”

Habajijwe impamvu baba bahisemo gufata Dj Marnaud, nyamara hari ubuyobozi bw’akabari yacurangagamo, bavuzeko nyiri akabari aba asaba buri mu Dj kugabanya ariko hari igihe utwarwa n’abakiriya ukananirwa kugabanya umuziki, rero ngo icyo gihe ni umu DJ ubibazwa.

Inshuti za hafi za Dj Marnaud zavuzeko kuva nijoro atigeze ataha mu rugo iwe kuva yahava agiye mu kazi ke Pili Pili aho asanzwe acuranga buri wa Gatatu w’Icyumweru nimugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *