Kicukiro: Yafashwe acukura inzu, baramurasa ahita apfa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, taliki 07, Werurwe, 2020 mu kagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga humvikanye amasasu. Umuturage witwa Gasirabo yabwiye Umuseke ko bakangukiye hejuru bagiye kureba basanga ni umujura  Polisi  yarashe.

Gasirabo avuga ko uwarashwe ugereranyije afite nk’imyaka 23 y’amavuko.

Avuga kandi ko byose ari ukugenekereza kuko nta byangombwa yari afite.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi avuga ko Polisi yarashe uriya musore isanze acukura inzu ya Emmanuel Singirankabo na Clementine Uwineza agashaka kurwanya abapolisi.

Ati: “ Bari abajura babiri bacukuraga inzu y’uriya muturage mu rukerera, Polisi ibagwa gitumo ibasaba guhagarara ariko uwacukuraga aza ayirwanya araraswa arapfa.”

CIP Umutesi avuga ko basanze bariya bajura bacukuzaga imitarimba.

Uwarashwe ngo nta byangombwa yari afite.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko byagaragaye ko abajura basigaye bajya kwiba nta byangombwa bitwaje, ibi bakabikora kugira ngo hatazagira upfa kumenya abo ari bo n’aho bakomoka.

Abajijwe impamvu hari abantu batarumva akamaro ko kwemera kwiha Polisi ikagufata igihe igufatiye mu cyuho aho kwiruka, CIP Umutesi avuga ko biterwa akenshi n’uko abakora biriya byaha badaha agaciro buriya butumwa kandi bakaba babanza kunywa ibiyobyabwenge mbere yo kujya kwiba.

Yongeye kwibutsa abatuye Kigali ko gutabarana ari umuco mwiza uranga Abanyarwanda, abasaba kurushaho kubikora.

Yibukije ko kurwanya inzego zishinzwe umutekano ari ukutareba kure kuko bishobora gutuma ubikoze abitakarizamo ubuzima.

Umurambo w’uriya uvugwaho ubujura wajyanywe   mu bitaro bya Kacyiru.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *