Kicukiro: Umusore w’imyaka 18 yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Bizimana Claude w’imyaka 18 wakoreraga mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, yitabye Imana nyuma yo gukora ku nsinga z’amashanyarazi aramufata.

Ibi rero bikaba byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, ahagana saa saba n’igice z’amanywa ubwo yari avuye mu kiruhuko asubiye ku kazi, akaza gukora ku nsinga zirimo umuriro maze ahita agwa aho.

Amakuru avuga ko nyakwigendera Bizimana uvuka mu karere ka Ngororero yari kumwe na mugenzi we basubiye ku kazi, mugenzi we akoze ku rusinga yumva harimo umuriro, Bizimana na we ashaka kumwigana ngo akoreho umuriro uhita umufata uramuhitana.

Bizimana akimara gufatwa n’amashanyarazi, abaturage bahise bahamagaza imodoka y’imbangukiragutabara n’inzego z’umutekano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Niboye, Sylvie Mutesi yemereje iby’aya makuru.

Yagize ati “ Nibyo yishwe n’amashanyarazi. Ngo yari kumwe na mugenzi we w’umufundi basubiye ku kazi mugenzi we abona urusinga rw’amashanyarazi arukoraho ahita amubwira ngo uzi ko harimo amashanyarazi ? Ni uko na we aza kurukoraho ngo yumve ahita apfa.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Goretti yasabye abaturage kwirinda gukorakora buri kintu cyose kiba kirimo amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Ati “ Icyo twasaba abaturage ni ukwirinda gukora ikintu cyose kirimo amashanyarazi bakanatanga amakuru y’ahantu hose babona hari ikintu cyahungabanya umutekano wabo.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo ikorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *