Kenya yahagaritse ingendo mu mujyi wa Mombasa, nyuma yo kubona abarwayi 47 ba Coronavirus

Nyuma y’uko muri Kenya hagaragaye abantu 47 banduye Coronavirus, hafashwe imyanzuro irimo guhagarika ingendo no gufunga amasoko na restaurants i Mombasa no mu gace ka Eastleigh i Nairobi.

Guverinoma ya Kenya yafashe uyu mwanzuro nyuma y’abantu 47 banduye Coronavirus bagaragaye kuri uyu wa wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2020.

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko abantu 32 muri bo, bavuye i Mombasa, abandi 11 i Nairobi, na ho abandi baturuka mu tundi duce tw’igihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yahise atangaza ko ingendo zose ziva cyangwa izinjira i Mombasa no mu gace ka Eastleigh i Nairobi zihagaze kandi ko amasoko na restaurants bifunzwe mu gihe cy’iminsi 15.

Izo ngamba zafashwe nk’izikomeye cyane muri utwo duce turangwamo urujya n’uruza cyane muri Kenya.

Minisitiri Kagwe yavuze ko zitagamije guhana abaturage bo muri utwo duce ahubwo ni izo “kubarinda.”

Kugeza ubu umubare w’abagaragayeho Coronavirus muri Kenya ni 582, abapfuye ni 26 naho abakize bagera ku 190 kuva umuntu wa mbere agaragayeho muri icyo gihugu ku wa 13 Werurwe 2020.

Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko abantu babiri batangajwe uyu munsi bahitanywe na Coronavirus, umwe w’imyaka 68 n’undi w’imyaka 76 y’amavuko baguye mu ngo zabo i Mombasa.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *