Kem Senou yanze kuzana Coronavirus muri Afurika amaze kuyandura

Kem Senou Pavel Daryl, umunyeshuri w’umunyakameruni w’imyaka 21, afatwa n’icyorezo cya coronavirus, yanze kuva mu Bushinwa, ngo atazanira Afurika akaga.

Amakuru avugako, ubwo Kem Senou Pavel Daryl yari mu cyumba cye ku ishuri aho amaze iminsi 14 aba wenyine mu gace ka Jingzhou mu Bushinwa, yagize ati: “Uko byangendekera kose, sinshaka gutwara ubu burwayi muri Afrika”.

Yavuze ko igihe yatangiye kurwara, yahise yibuka ibibazo yabonye akiri umwana ubwo yafatwaga na malaria. Yagize ati: “Igihe narindi kujya kwa muganga ubwa mbere, nabonaga urupfu imbere yanjye nkakomeza gutekereza uko biri bungendekere”.

Mu gihe cy’iminsi 13, Kem Senou Pavel Daryl, yagumye mu cyumba cya wenyine aho yari arwariye ku bitaro byo mu Bushinwa.

Yahawe imiti ya antibiotiques hamwe n’iyindi miti iri mu bwoko bw’isanzwe ihabwa abarwaye icyorerzo cya SIDA. Nyuma y’igihe ahabwa iyo miti, yagaragaje ibimenyetso by’uko nta nta ndwara afite, bityo akaba yarabaye umunyafurika wa mbere wamenyekanye ko yanduye Coronavirus akanaba uwambere uyikize.

Abahanga mu by’ubuvuzi baratangaza ko abamaze guhitanwa na Coronavirus muri rusange ari 1600, na ho abandi barenga 68.000 bakaba barayanduye, abenshi bakaba bari mu Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *