Karongi: Umusekirite wa ISCO yirashe ahita apfa

Umugabo wakoraga akazi ko kurinda umutekano witwa Jean Rukundo wakoreraga ikigo ISCO mu karere ka Karongi, yiyahuye yirashe saa 12h45′ arapfa. Uyu akaba ari uwa kabiri w’iki kigo wiyahuye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Uyu Rukundo Jean yakoraga akazi ko gucunga umutekano mu murenge wa Bwishyura ariko akaba yari atuye mu murenge wa Gitesi, yombi ikaba ari imirenge ya Karongi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Faustin Ayabagabo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru yumvise avuga ko uriya mugabo nyuma yo kugera ku iperu aho bajya mbere yo gutangira akazi yagiye ku kazi ke bisanzwe ariko baza gutangazwa no kumva yirashe arapfa.

Ati: ” Twumvise ko yaje ku kazi akererewe abaza bagenzi be uko ibintu bimeze ariko aza kwifatanya n’abandi ku iperu nyuma ajya mu kazi ke bisanzwe. Twaje kumva twumva ngo yirashe.”

Uyu muyobozi avuga ko kumushyingura bizakorwa nyuma yo kumenya ibisubizo bizatangazwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Taliki 10, Gashyantare 2020, undi mugabo wakoreraga ikigo cya ISCO warindaga ishami rya Banki ya Kigali riri ku isoko rya Kicukiro-centre witwa Audace Ntatinya nawe wiyahuye yirashe.

Rukundo wiyahuye bivugwa ko yari yaje ku kazi akererewe kandi yasinze.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *