Kamikazi Liza yasohoye indirimbo nshya yise ‘Sinakwibagiwe’

Umuhanzikazi Liza Kamikazi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Sinakwibagiwe’ avuga ko aribwo bwa mbere mu gihe cy’imyaka 15 amaze mu muziki akoze igihangano gifite umwihariko bitewe n’ubutumwa bukubiyemo.

Umuhire Solange wamenyekanye mu muzika nka Liza Kamikazi, yatangiye umuziki aririmba indirimbo z’urukundo n’izivuga ku buzima busanzwe nka ‘Nkiri muto’, ‘Iyizire ft Mike’, ‘Kirenga’, ‘Rahira yaririmbanye na The Ben’ n’izindi.

Muri Kanama 2016 ni bwo Liza yabatijwe mu Itorero New Life Bible church, atangira urugendo rwo kwiyegereza Imana birushijeho nta gusubira inyuma.

Nyuma y’amezi abiri abatijwe, Liza Kamikazi yasohoye indirimbo ya mbere ihimbaza Imana yise ‘Ndaje Data’.

Kuva icyo gihe amaze gusohora indirimbo zitandukanye zirimo n’iyi nshya yise ‘Sinakwibagiwe’.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA Liza ‘Sinakwibagiwe’

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *