Kabuga yasabiwe gufungirwa i La Haye aho kuzanwa Arusha

Ubushinjacyaha bw’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda IRMCT, bwasabye ko Kabuga Félicien ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aba agiye gufungirwa i La Haye mu Buholandi aho kuzanwa i Arusha muri Tanzania.

Mu ibaruwa umushinjacyaha mukuru wa IMRCT, Serge Brammetz yandikiye Perezida wayo, Carmel Agius, yamusabye ko hagira ibihindurwa mu mpapuro zo guta muri yombi Kabuga zari zaratanzwe, kugira ngo ajye gufungirwa i La Haye aho kuba Arusha.

Brammetz yasabye ko Kabuga ajya gufungirwa mu Buholandi, kubera ko kumuvana mu Bufaransa bamuzana muri Tanzania bigoye kubera icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati”Ubushinjacyaha burasaba Perezida guhindura byihuse impapuro zo guta muri yombi Kabuga n’urwandiko rwo kumwimura, kugira ngo yemererwe kwimurirwa by’agateganyo ku ishami ry’urwego ry’i La Haye aho kuba ku ishami rya Arusha, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus kiriho ubu.”

Ku bwa Brammetz, n’ubwo impapuro zo guta muri yombi Kabuga zivuga ko agomba koherezwa i Arusha, “Muri iki gihe cya Covid-19 n’ubwo kwimurira Kabuga i Arusha avanwe mu Bufaransa bishoboka, byatera inzitizi nyinshi kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zashyizweho haba muri Tanzania no mu Bufaransa.”

Ku bw’uyu mushinjacyaha kohereza Kabuga i La Haye ni byo byoroshye kuruta uko bamuzana muri Tanzania.

Ku wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi Kabuga yari yitabye urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu rugereko rwarwo rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Yajyanywe mu rukiko atwawe mu igare ry’abafite intege nke, yambaye impantaro y’ikoboyi y’ubururu n’umupira w’ubururu w’imbeho. Ni umukambwe byagaragaraga ko afite intege nke cyangwa akaba arwaye, ibishimangirwa no kuba yaremerewe kuburana yicaye.

Kabuga yabwiye urukiko ko nta mugore agira, akaba afite abana 11. Mu gihe bizwi ko uyu mukambwe afite imyaka 84 y’amavuko, we yavuze ko yavutse mu 1933, ibisobanura ko afite imyaka 87.

Kabuga nyuma yo gusomerwa ibikubiye mu nyandiko zisaba ko atabwa muri yombi ingingo ku yindi, yasabye ko yahabwa umwanya agategura urubanza, ndetse ko yifuza kuburanira mu Bufaransa aho kuba yakoherezwa ahandi.

Nta mpamvu yigeze atanga zo kuba ashaka kuburanira mu Bufaransa, kuko n’urukiko rutigeze ruzimubaza.

Urukiko byarangiye rufashe umwanzuro wo kwimura iburanisha nk’uko abo ku ruhande rwa Kabuga bari babisabye, umucamanza yanzura ko iburanisha risubitswe rikazongera gusubukurwa ku wa 27 Gicurasi saa munani.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *