Jado Castar na Bayingana David birukanwe Radio na TV10

Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar na Bayingana David, abanyamakuru babiri bamaze igihe mu biganiro by’imikino banigaruriye imitima ya benshi, nti bacyumvikana cyangwa ngo bagaragare ku gitangazamakuru bamazeho igihe cya radio na TV 10 nyuma yo gutandukana n’iki kigo.

Amakuru amaze hafi amezi abiri acicikana ku mbugankoranyambaga avuga ko aba bagabo bamaze igihe bakorana birukanwe muri iki kigo ariko bakomeza kumvikana biteza urujijo habura n’uwemeza ayo makuru.

Umwe mu bakozi ba Radio na TV10 utifuje ko amazina ye yatangazwa, yavuze ko ayo makuru yariyo, ko bamaze igihe barasezerewe ku kazi gusa ko bari barahawe ukwezi ko gushyira ibintu ku murongo ubundi bagatanga ikigo cy’abandi, anemeza ko aba bagabo bombi hashize icyumwertu kirenga babasezeye bava muri Radio na TV10.

Jado Castar wari umuyobozi wa Radio na TV10 ndetse na Bayingana David akayobora Televiziyo, bivugwa ko basezerewe muri iki kigo kubera imicungire mibi.

Nkuko bamwe mu bakoreye iki kigo bavuga ku buyobozi bw’aba bagabo, ngo nti bishimiye uburyo babakoreshaga kuko babasabaga kubanza gufunguza ibigo byabo  mu kigo cy’igihugu cy’iteambere RDB, nti babakoreshe nk’abakozi ba Radio na TV10 ahubwo bagakorana nk’ikigo gikorana n’ikindi mu rwego rwo kwikuraho umuzigo w’imisoro.

Jado Castar na Bayingana David kuva muri 2005 ni bamwe mu bazanye kuvuga amakuru y’imikino mu buryo bugezweho burimo gusesengura bitandukanye no gusoma amakuru nk’uko byakorwaga mbere yabo.Usibye mu biganiro bya siporo, aba bombi bigaruye imitima ya benshi kuko bakora n’indi mirimo ibahuza n’imbaga nyamwinshi mu myidagaduro, nkaho Castar ari umutoza mu mukino wa Volleyball ndetse na Bayingana David akaba ari icymamare mu kuyobora ibitaramo n’ibirori bitandukanye nk’umushyushya rugamba.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Jado Castar na Bayingana David birukanwe Radio na TV10

  1. Muri kubeshya, abanyarwanda?Ese birukanwe ryari?David na jado ,uyu munsi bakoze,none ngo birukanwe?No!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *