Irebere uko byifashe aho abakobwa 20 bahatanira Miss Rwanda 2020 bari mu mwiherero (AMAFOTO)

Magingo aya umwiherero wa Miss Rwanda 2020 urimo kubera muri Golden Tulip i Nyamata, ahateraniye abakobwa 20, bazatoranywamo Nyampinga uhiga abandi mu bwenge, Umuco n’Uburanga aho batangiye uyu mwiherero ku Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2020 bakazamarayo ibyumweru bibiri.

Uyu mwiherero w’abakobwa 20 baherutse gutoranywa muri Pre-Selection mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 biteganyijwe ko uzamara ibyumweru bibiri ari na bwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda 2020 tariki ya 22 Gashyantare 2020 muri Intare Arena.

Abagiye mu mwiherero bazagira guhiganwa bizabahesha amanota mu buryo butandukanye, hanabeho ibikorwa bazagaragarizamo icyo bashoboye mu mpano, ubumenyi bwabo, gukora siporo n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ababyeyi n’abaherekeje abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 basabye umwanya wo kuba bajya babasura, Umuyobozi wa Miss Rwanda Organization, Ishimwe Dieudonne, abamara impungenge ko ushaka gusura umwana we afite ubwo burenganzira ariko na none hakaba hateganyijwe umunsi uzabahuza n’abana babo bagasangira n’ifunguro.

Nyuma y’aho baganirijwe bahabwa ikaze mu mwiherero aho bagiye basobanurirwa amwe mu mategeko azaranga uyu mwiherero.

 

Bahawe kandi n’ibiganiro binyuranye aho na bo bari bafite ikaramu n’urupapuro bandika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *