Irari ry’igitsina ryatumye rutahizamu wa Chelsea ajyanwa mu buroko na Polisi

Callum Hudson-Odoi, rutahizamu w’Umwongereza, ukinira ikipe ya Chelsea, yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, agatumira umugore bamenyaniye kuri interineti.

Abashinzwe umutekano bagiye mu rugo rw’uyu mukinyi wa Chelsea ku Cyumweru mu rukerera (saa kumi za mu gitondo), nyuma y’uko umugore yari yatumiye iwe ahamagaje polisi n’imbangukiragutabara.

Hudson-Odoi, wigeze kurwara Coronavirus muri Werurwe, ngo yari yasabye uwo mugore ko yamusura yambaye imyenda y’imbere yoroheje.

Bivugwa ko Hudson-Odoi w’imyaka 19, yamenyanye n’uwo mugore binyuze ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko amutumira aho atuye muri Londres y’Uburengerazuba.

Uyu mukinnyi wa Chelsea n’uwo mugore ngo bandikiranye ubutumwa buganisha ku kuryamana ndetse bashaka kwishimana ku buryo uwo mugore yanamweretse amwe mu mafoto ye yambaye imyenda imugaragaza uko ateye wese.

The Sun yanditse ko Hudson-Odoi yoherereje uwo mugore imodoka ijya kumufata, ikamujyana iwe, ariko nyuma uwo mushyitsi akaza guhamagaza polisi.

Umwe mu baturanyi b’uyu mukinnyi, yavuze ko uwo mugore yahageze ahagana saa mbizi z’umugoroba.

Abaturanyi ba Hudson-Odoi ngo babonye abashinzwe umutekano bazana n’abaganga b’ubutabazi bw’ibanze mu rukerera, umukinnyi atabwa muri yombi mu gihe umugore wavugaga ko atameze neza, yajyanywe kwa muganga.

Polisi yatangaje ko “Yahamagajwe hamwe n’abatanga ubufasha bw’imbangukiragutabara muri Londres saa 03:53 z’igicuku ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi, n’umugore wavuze ko atameze neza.”

Callum Hudson-Odoi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakiri bato n’umutoza Frank Lampard, yabaye undi mukinnyi ufite izina rikomeye ugaragaweho kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mugenzi we w’Umwongereza, Kyle Walker ukinira Manchester City akurikiranyweho gutumira abakobwa mu rugo iwe, bagategura “Sex Party”.

Kapiteni wa Aston Villa, Jack Grealish yaciwe amafaranga n’ikipe ye nyuma y’uko asuye inshuti ye mu gihe Oumar Niasse wa Everton yafashwe na polisi, ari kumwe n’inshuti ze eshatu mu modoka.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *