Iraq: Ambasade ya USA yarashweho urufaya rw’ibisasu

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, Ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika iri mu murwa mukuru i Baghdad, yarashweho ibisasu.

Ibyo bisasu kandi byarashwe ku kigo cya gisirikare kibamo ingabo z’abanyamerika no mu gace kabarizwamo ambasade nyinshi z’amahanga muri icyo gihugu.

Colonel Myles B Caggins III uvugira ibikorwa bya gisirikare by’abanyamerika muri Iraq, yavuze ko ibisasu byose byarashwe nta muntu byakomerekeje, uretse utuntu duke byangije. Nta mutwe wigeze wigamba ibyo bitero.

Igisirikare cya Iraq cyatangaje ko ibisasu bya Katyusha byatewe mu gace kazwi nka Green Zone karimo ambasade nyinshi, ibindi bigaterwa hafi aho ahari ibikorwa bya gisirikare.

Hashize iminsi ku birindiro by’ingabo za Amerika n’ahari ibikorwa byayo muri Iraq hibasirwa n’ibitero. Amerika ivuga ko bikorwa n’inyeshyamba zishyigikiwe na Iran.

Mu kwezi gushize Inteko Ishinga Amategeko ya Iraq yatoye umwanzuro wo kuvana ingabo z’abanyamahanga mu gihugu cyabo. Ingabo za Amerika zigera ku bihumbi bitanu zibarizwa muri Iraq.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’iyicwa ry’umusirikare mukuru muri Iran, Gen Qassem Soleimani yiciwe mu gitero yagabweho na Amerika ubwo yari muri Iraq.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *