Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

 

Kuri uyu wa mbere mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege, inzu y’uwitwa Uzaribara Eugène iherereye yafashwe n’inkongi irashya irakongoka.

Ahagana saa kumi n’igice z’amanywa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2020, nibwo iyi nzu yafashwe n’inkongi.

Iyi nkongi yibasiye iyi nzu yatwitse ibintu byose uretse intebe abaturage babashije kuyikuramo gusa.

Umwe mu batuye muri iyi nzu, yabwiye ubuyobozi bwo muri aka gace ko yashidutse mu cyumba cyegereye uruganiriro yarimo harimo gucumba umwotsi ahita asohokana umwana muto bari kumwe aratabaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yabwiye itangazamakuru ko iyi nkongi bakeka ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi. Yagize ati: “Birakekwa ko amashanyarazi yayitwitse kuko umuntu wari muri urwo rugo yavuze ko umuriro waturutse mu cyumba, yarebye abona watwitse amashuka hari gusohokamo umwotsi asohokana umwana kuko yari mu ruganiriro aratabaza.”

Yakomeje avuga ko ibintu byose byo muri iyi nzu byahiye uretse intebe, anashimangira ko iperereza ryatangiye ariko hatari hamenyekana agaciro k’ibyangiritse.

Iyi nzu ikimara gufatwa n’inkongi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi y’umuriro, ryahasesekaye rihosha umuriro wari wamaze gukwira mu bice bitandukanye byayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *