Intasi zagaragaje ko Kim Jong Un atigeze abagwa, ibye bikomeza kuba urujijo

Ibiro bishinzwe ubutasi muri Koreya y’Epfo, byatangaje ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yaba yararwaye bikagera aho abagwa umutima ku buryo byatuma amara igihe kinini atagaragara mu ruhame.

Izi ntasi zivuga ko atari byo ko Kim yabazwe umutima ahubwo ko igishoboka ari uko yanze kujya mu ruhame mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Kim Jong Un yagaragaye bwa mbere mu ruhame. Abantu baherukaga kumuca iryera ku wa 11 Mata. Kubera kumara icyo gihe cyose atagaragara, byatumye amakuru avuga ku buzima bwe aba menshi bigeza n’aho bamwe bavuga ko yapfuye.

Ibiro bishinzwe Ubutasi muri Koreya y’Epfo, igihugu gituranyi cya Koreya ya Ruguru ya Kim, byabwiye Komite ishinzwe Ubutasi mu Nteko Ishinga Amategeko ko iby’uko Kim yaba yarabazwe umutima bidafite ishingiro.

Umwe mu bagize iyo komite yagize ati “Yari ameze neza ubwo yari mu ruhame akora inshingano ze.”

Kuva uyu mwaka watangira, Kim amaze kugaragara mu ruhame inshuro 17 ugereranyije na 50 z’igihe nk’iki mu mwaka ushize, aho izo ntasi zivuga ko bifitanye isano n’icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubu, Koreya ya Ruguru ivuga ko nta muntu n’umwe urandura Coronavirus ku butaka bwayo. Minisitiri wa Koreya y’Epfo ushinzwe ibikorwa bihuriweho na Koreya zombi, Kim Yeon-chul, yavuze ko kuba Kim ataragaragaraga mu ruhame bidasanzwe ushingiye ku ngamba igihugu cye cyafashe mu guhangana na Coronavirus.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Intasi zagaragaje ko Kim Jong Un atigeze abagwa, ibye bikomeza kuba urujijo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *