Inkuba yakubise umukobwa aragiye ihene ahita apfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 2 Werurwe 2020, mu mvura yaguye mu masaha ya saa kumi, umukobwa witwa Mukamwezi Claire wari utuye mu mudugudu w’Akintare mu kagali ka Mulinja mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Amakuru avuga ko byabaye ubwo imvura yagwaga ndetse ngo uyu mukobwa w’ imyaka 20 yavugiraga kuri telefone ari nayo mpamvu ikekwaho kuba intandaro y’iyo nsanganya, bikaba kandi byabaye aragiye ihene mu isambu. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte yemeje aya makuru.

Ati “Niko byagenze yamukubise ariko abari bamuri hafi bavugaga ko yarari kuvugira kuri telefone kandi ari mu nkuba”

Uyu munyabanga Nshingwabikorwa akomeza asaba abaturage kwirinda kuvugira kuri telefone mu gihe cy’imvura kuko bigira ingaruka zirimo no kuba wakubitwa n’inkuba bikakuviramo urupfu.

Amakuru agera ku ukwezi dukesha iyi nkuru avuga ko nyakwigendera Mukamwezi Claire wapfuye akubiswe n’inkuba yahise ajyana mu bitaro bya Nyanza. 

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *