Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi ku kiyaga cya Rweru

Igisirikare cy’u Rwanda kimaze kwemeza ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko iyo mirwano yabaye ku wa gatanu tariki 8 yaturutse ku itsinda ry’abarobyi b’Abarundi “binjiye binyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu kiyaga Rweru”.

RDF ikavuga ko ubwo yarimo itegeka abo barobyi kuhava bagasubira mu gihugu cyabo, “Abasirikare b’u Burundi babijemo bavuye ku ruhande rw’iwabo batangira kurasa kuri RDF”.

Ngo nuko RDF “yirwanaho”.

Ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku mugaragaro.

Gusa hari amakuru amwe yumvikanye ku ruhande rw’u Burundi avuga ko ingabo z’u Rwanda ari zo zari zarenze imbibi.

RDF ivuga ko umupaka ugabanya impande zombi muri icyo kiyaga cya Rweru “ugaragara mu buryo bworoshye hifashishijwe ikoranabuhanga nka GPS”.

Abasirikare b’u Rwanda n’ab’u Burundi baherukaga kurwanira muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka w’ibihugu byombi, hari mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019.

Icyo gihe, igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda – ibyo u Rwanda rwahakanye.

Icyo gihe ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko abateye ibirindiro by’ingabo z’u Burundi atari inyeshyamba zisanzwe kuko bari bafite ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

AFP yongeyeho ko abasirikare babarirwa mu macumi bishwe muri icyo gitero cy’i Mabayi, abandi bakaburirwa irengero.

Src BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *